Nitwa Stefan Hensel. Ndi umunyamuryango nkaba n‘umuyobozi mukuru w’amasosiyete abiri ari yo Hamburger PEDIA gGmbH na KINTA- Immobilien der Sozialwirtschaft.

Nshimishijwe no kuba mbonye akanya ko kubagezaho muri make ibyeranye n’akazi kanjye n’ibyo niyemeje.Mfite ubunararibonye bw’imyaka cumi n’ine mu byerekeranye n’uburezi, n’inoza ry‘iterambere mu mishinga mpuzamahanga.
Nabanje kurangiza amashuri mu buhanga bw’infashanyigisho mu ishami ry’imicungire ry’imibereho myiza muri Kaminuza ya Leuphana Universität Lüneburg aho nakuye impamyabushobozi ihanitse.
Mu mwaka wa 2009, nashinze ishyirahamwe ry‘ Uburezi PEDIA gGmbH, kuri ubu rikaba ryita ku mashuri icyenda (9) y’ikiburamwaka mu mugi wa Hamburg. Twibanda ku ndimi z’igishinwa, ikirusiya n’igisingapori ariko PEDIA ifite n’ishuri abana bigiramo umunsi wose.

Rimwe mu mashuri i yacu y’ikiburamwaka, ryibanda ku kwigisha abana b’impunzi ururimi rw’ikidage. Ibyinshi mu bigo byacu by’uburezi byabonye imidari y’ishimwe. Muri ibyo bihembo harimo igitangwa na Senateri w´umujyi wa Hamburg akaba arigihembo cya Hamburg cy’uburezi 2014 (Hamburger Bildungspreis 2014) ndetse n’ikitwa Bildungsprädikat „Haus der kleinen Forscher“ twavuga ko gishishikariza ubashakashatsi abakiri bato.
Intego yindi y‘ibanze mu kazi kanjye, ni uguhuza imfashanyigisho n‘ubukungu kugirango abashaka gushinga amashuri mashya y’ikiburamwaka, cyangwa se ngo abanyabikorwa bo mu bihugu bitandukanye babashe kwagurira ibikorwa byabo mu nzego z’uburezi mu Budage, nashinze sosiyete KINTA – Immobilien der Sozialwirtschaft . Usibye ibyo kandi ngira inama ibigo bishinzwe uburezi mu rwego rwo gutangiza imishinga cyangwa se kuyinoza.
Nshishikazwa cyane kandi no guteza imbere imyigishirize mpuzamahanga n’imyigishirize ikoresha indimi ebyiri Nsura kenshi ibigo by’uburezi nkajya no mu manama y’impuguke mu gihugu cyanjye ndetse no mu mahanga, aho hose nkahatanga ibiganiro mbwirwaruhame. Nifuza kungurana ibitekerezo n‘mpuguke zo mu bindi bihugu mu by’uburezi kugira ngo bamwe babashe kwigira ku bandi.

Ikindi kintu nibandaho ni imikoranire hagati y‘ Ubudage na Isiraheli kimwe n’imikoranire hagati y’Ubudage n’Ubushinwa, mu rwego rw’uburezi rusange ukongeraho n’ibirebana n’uburezi bw’abana bakiri bato.

Jyewe ubwanjye nabaye imyaka itari mike muri Isiraheli ndetse narahakoze, ndi umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abadage nabisiraheri bo mu mujyi wa Hamburg (Deutsch-Israelische Gesellschaft Hamburg).
Natangiye gushakashaka cyane mu birebana na amahame yinyigishirize itandukanye ( Confucianism ) ndetze n’imyigishirize ya gishinwa ubwo nari nkiri muri kaminuza. Mu rwego rwo gutegura ifungurwa ry‘ishuli ry’ikiburamwaka ry’abashinwa n’Abadage ry’i Hamburg muli 2012 nagiye gusura ibigo by’uburezi binyuranye muri Hongkong, mu Bushinwa, muri Singapuru, muri Maleziya, muri Tayiwani ndetse n’i New York kugira ngo ngire ibyo nigira ku bigo ntangarugero.

Jyewe nemeza ko abantu bose bafite uburenganzira bwo kwerekana akari ku mutima kandi ko bose bareshya. Ariko kandi mu nzira y’ubuzima abantu bahura n‘ibigeragezo bitandukanye, bakagira ubunararibonye, ubumenyi ndetse n’imyunvire bitandukanye. Imwe mu ntego zikomeye kandi z’ingirakamaro kurusha izindi rero, ni ukubasha guhura n’abandi bantu n’ubwo mwaba mudahuriye kuri byinshi, bityo ugategura umwanya w’ubusabane no kwiga nyabyo.

Uko kwegera no gusabana n‘abandi nta mususu mugahuliza hamwe bitewe no kuvugana, ni kimwe mu bintu bya mbere mu koroshya imikoranire hagati y’abantu bagize ikipe yanjye ndetse no mu bandi bafatanyabikorwa.

Muri iki gihe ndi kwandika igitabo ku bibazo birebana n’uburezi bukorwa mu gishinwa n’ikidage, ntanga kenshi n’ibiganiro mbwirwaruhamwe ku byerekeye uburezi bw’abana bakiri bato n’imyigishirize mu ndimi ebyiri, nkavuga no ku miterere y’uburezi mu Budage, ku bukungu n’imibereho myiza ndetse no ku isoko ry’uburezi.

Nishimiye kuzamenyana namwe hakoreshejwe ikidage, icyongereza cyangwa se ikirusiya, tukazabasha kungurana ibitekerezo ku buryo bwo kwiga imishinga, tugatangira n’ubufatanye.

Contact

Mboneka kuli:

Stefan Hensel
PEDIA – Bildung von Anfang an
Elmenhorststraße 7
22767 Hamburg
Germany

Phone +49 (0) 40 – 55 28 92 53
Fax +49 (0) 40 – 18 07 10 10

mail@stefanhensel.info